top of page

Abanyamuryango, abakozi ba DUHAMIC-ADRI n'aba SOSOMA bizihije umwaka mushya wa 2024.

Updated: Jan 18







Kuri uyu wa Gatandatu, Abanyamuryango, abakozi ba DUHAMIC-ADRI aba SOSOMA hamwe n'inshuti n'imiryango yabo bifatanyije mu birori byo kwizihiza intangiro z'umwaka wa 2024 no kwishimira ibyagezweho mu mwaka wa 2023.


Ibi birori byabereye kuri DTC (DUHAMIC Training Center) inyubako ya DUHAMIC-ADRI iherereye mu Karere ka Kicukiro, i Gahanga ikaba isanzwe yakira ibirori bitandukanye.


Ubuyobozi bwa DUHAMIC-ADRI bwashimiye abanyamuryango, abagize Inama y'Ubutegetsi ya Sosoma ndetse n'abakozi ba DUHAMIC-ADRI, abafatanyabikorwa, abakozi n’abagize imiryango yabo ku ruhare rwa buri wese kugira ngo umwaka wa 2023 ube waragenze neza, aho ibikorwa by’iterambere byageze ku baturage barenga ibihumbi maganatanu mu Turere 27 tw'u Rwanda.





Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya DUHAMIC-ADRI , yashimye imikoranire myiza iri hagati y’Abanyamuryango ba DUHAMIC-ADRI, Abagize Inama y’Ubutegetsi ya SOSOMA, Ubuyobozi bw’Uruganda rwa SOSOMA, Leta y'u Rwanda, n'abandi bafatanyabikorwa ba DUHAMIC-ADRI.



GAKWANDI Jean Baptiste, Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya DUHAMIC-ADRI


Muri ibi birori, Umuyobozi w'Uruganda rwa SOSOMA Industries, AYINKAMIYE Speciose, yagaragaje ko gukorana neza n’abafatanyabikorwa, gutanga service nziza ku bakiriya bayo no gukomeza kwita ku buziranenge no ku birango by'ubuziranenge byatumye muri uyu mwaka ushize Sosoma Industries itera imbere cyane.

Umuyobozi w'Uruganda rwa SOSOMA AYINKAMIYE Speciose



Abakozi ba DUHAMIC-ADRI, aba SOSOMA Industries n'abanyamuryango bari bitabiriye ibirori




Abitabiriye basusurukijwe n'abaririmbyi mu njyana zinyuranye

41 views0 comments
bottom of page